Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’amuyerem bahimbase batera.
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi bi kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.
Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero 90. or., haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (Testigantza 4. liburukia 71. or.). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. (Testigantza 4. liburukia 143, 144. or.).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho bronzugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarkak eta profetak 594. or.). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages 73. or.).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.
Azken eguneratzea
2024(e)ko ira. 21(a)