Igitabo cy'indirimbo za 500

4.6
259 na review
100K+
Mga Download
Rating ng content
Lahat
Screenshot na larawan
Screenshot na larawan
Screenshot na larawan
Screenshot na larawan
Screenshot na larawan
Screenshot na larawan

Tungkol sa app na ito

Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.

Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimba.
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.

Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.

Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.

Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).

Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarchs and prophets p. 594). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).

Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.

Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.
Na-update noong
Hul 9, 2024

Kaligtasan ng data

Nagsisimula ang kaligtasan sa pag-unawa kung paano kinokolekta at ibinabahagi ng mga developer ang iyong data. Posibleng mag-iba ang mga kagawian sa privacy at seguridad ng data batay sa iyong paggamit, rehiyon, at edad. Ang developer ang nagbigay ng impormasyong ito at posibleng i-update niya ito sa paglipas ng panahon.
Walang data na ibinabahagi sa mga third party
Matuto pa tungkol sa kung paano inihahayag ng mga developer ang pagbabahagi
Posibleng kolektahin ng app na ito ang mga ganitong uri ng data
Lokasyon, Personal na impormasyon at 5 pa
Ine-encrypt ang data habang inililipat
Hindi puwedeng i-delete ang data

Mga rating at review

4.6
253 review