Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n'Umwuka Wera bigir' imbaraga nyinshi ngetse n'ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n'ahandi 호스 bateraniye bahimbaza .
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere Twinshi two kw'isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan' umwete ngo abone uko ajya afatanya n'abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw'Ijuru.
Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n'Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y'Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mudabane w'amasengesho ntituwukoresha nk'uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abariririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n'ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by'abantu baje mw'iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur' imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (교회증언 4권, 71쪽). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. (증언 4권, 143, 144쪽).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by'abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz' Imana. (부조와 선지자, 594쪽) Yesu yifatanije n'ingabo z'ijuru binyuze mu ndirimbo. (시대의 소망, 73쪽).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z'idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y'abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubefuriza ko zibaha kubonez' ubukristo bwabo ngo zikundishe n'abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.