Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umvuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi n’ingaruka nziza yokufundisa abantu ukuthi Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimba.
Izilimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.
Izingosi zikwiriye guhabwa omunye uhagije wo kuziririmba mu nsengero, ukugira ngo zisabanye abizera n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe babo bazihimbanye bwo gukangura ibiteketiso by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarchs and Prophets p. 594). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana ka Yesu. Indirimbo nziza ntizineze gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mumuntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo babo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.
Kubuyekezwe ngo-
Sep 21, 2024