Perime App – Amategeko y’Umuhanda mu Rwanda
Itegura ikizamini cya amategeko y'umuhanda? Tangira kwiga, ukore imyitozo, ukosore amakosa yawe, kandi witegure neza ukoresheje Perime. 🚗📚
Perime App ni porogaramu igufasha kwiga amategeko y’umuhanda mu Rwanda no kwitoza ikizamini cya amategeko y'umuhanda mu buryo bworoshye kandi busobanutse.
Ntabwo igufasha gufata mu mutwe ibibazo gusa. Igufasha kumva amategeko, gukora imyitozo, kubona ibyo wakoze nabi no gukomeza kunoza ubumenyi bwawe.
🚦 Iga Amategeko y’Umuhanda
Menya amategeko n’amahame y’ingenzi umushoferi agomba kumenya mbere yo gutwara.
Wige mu buryo bworoshye, wibande ku ngingo ushaka gusubiramo kandi ukoreshe umwanya muto ufite neza.
📝 Witoze Ikizamini
Kora quiz z’amategeko y’umuhanda kugira ngo wimenyereze mbere y’ikizamini cya permis de conduire.
Buri myitozo igufasha kumenya uko uhagaze no kumenya aho ugomba kongera kwiga.
✅ Reba Amakosa Yawe
Ntabwo igisubizo ari cyo cyonyine kigomba kukwitabwaho.
Perime igufasha kubona ibyo wibeshyeho, gusubiramo ingingo bijyanye na byo no gukomeza kunoza ubumenyi bwawe.
📊 Kurikirana Uko Urimo Gutera Imbere
Amanota yawe n’imyitozo wakoze bigufasha kumenya uko wiga no kubona aho ukwiye kongera gushyira imbaraga.
Uko witoza kenshi, niko urushaho kumenya amategeko no kwiyongera icyizere mbere y’ikizamini.
🚘 Witegure Permis de Conduire (provisoire)
Perime App yagenewe cyane cyane:
* Abitegura ikizamini cya permis de conduire
* Abiga amategeko y’umuhanda
* Abashaka gusubiramo ibyo bize
* Abifuza kurushaho kumenya amategeko y’umutekano wo mu muhanda
📱 Wakwiga Igihe ubishakiye
Fata telefoni yawe utangire kwiga igihe cyose ubishakiye.
Ntugategereze igihe kinini cyo kwiga. Koresha iminota mike ufite usome, ukore quiz(ibizamini) kandi wikosore ku makosa yawe.
🎯 Intego Ni Ukumenya, Si Ugufata Mu Mutwe Gusa
Perime App igufasha kuva ku:
Kwiga → Kwitoza → Gukosora → Gusubiramo → Kwitegura Ikizamini
Ukoreshe Perime nk’umufasha wawe mu rugendo rwo kwitegura ikizamini cya amategeko y'umuhanda. (provisoire)
Tangira Kwiga Uyu Munsi 🚗
Perime — wige amategeko y’umuhanda, witoze ikizamini, witegure gutwara ufite ubumenyi n’icyizere.
Disclaimer: Perime ni porogaramu yigenga igamije kwigisha no gufasha abantu kwitegura ikizamini cya permis de conduire. Ntabwo ihagarariye, ishyigikiwe cyangwa ifitanye isano n’Urwego rwa Leta cyangwa ikindi kigo cya Leta cy’u Rwanda. Kugira ngo ubone amakuru y'ukuri ku mategeko y'umuhanda, sura ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda: https://police.gov.rw/services/traffic-and-road-safety/
Perime App - Kosora ikizamini cya amategeko y'umuhanda aho waba uherereye hose.